Minisitiri Dr Ngirente yibukije abanyarwanda ko Kwibohora bisaba guteza imbere igihugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-04 16:03:40 Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabwiye Abanyarwanda ko intego yo kwibohora, ari ukugira igihugu gikize, kandi ko bitagerwaho Abanyarwanda badakoze, asaba buri wese gukora neza icyo ashinze, umuyobozi akegera abo ashinze akababera ijisho n’umwarimu mwiza, naho umuturage akaba umunyeshuri mwiza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabigarutse mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Rubavu, yifatanyije nabo mu gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Yagize ati "Iyi tariki ifite icyo ivuze mu mateka yacu. Kwibohora, isoko yo kwigira kandi ntiwakwigira usabiriza, tugomba gukora, gukora cyane tukihaza ndetse tugasagurira amahanga."

Yakomeje agira ati "Nongeye kuramutsa no gukomeza abahuye n’ibiza mu minsi ishize, aho twatakaje abantu barenga 135 mu Rwanda, mukomeze guharanira kwiyubaka kandi Leta izakomeza kubafasha guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza."

Akomeza avuga ko mu rugendo rwo kwibohora hagenderwa ku musingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi mu kwigira hari byinshi byatashywe mu gihugu birimo amashuri, imihanda, ibiraro no kubakira abatishoboye.

Ati "Kwifatanya namwe kwizihiza umunsi wo Kwibohora, twaje kubagezaho impano idasanzwe mwerewe n’Umukuru w’Igihugu, ariyo umudugudu wa Rugerero, kandi turabasaba kuyifata neza. Aya mazu muhawe, ntimuyasenye cyangwa ngo muyacuruze ahubwo iyi mpano muyiteze imbere, mujyane abana mu ishuri, mukore ubucuruzi abandi bakore imyuga n’ibindi bikorwa biteza imbere Igihugu. Dufate neza ibikorwa byatanzwe, twirinde ko byangirika."

Minisitiri w’Intebe avuga ko ntacyo umwana asigara mu rugo akora, ahubwo kwibohora nyako bijyana no kujijuka cyane.


Related Post