Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Jamaica muri Mata mu 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, agamije gukomeza gushimangira umubano arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
Muri ayo masezerano yasinywe, harimo ingingo zigena ko u Rwanda na Jamaica bizagirana ubufatanye mu buryo bw’ishoramari mu buhinzi, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda (Special Economic Zones), guteza imbere inganda n’ubwikorezi.
Hari kandi amasezerano agamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, guteza imbere serivisi zigamije gufasha urubyiruko, kuzamura urwego rw’ubuzima, guteza imbere urwego rw’ingufu n’ikoranabuhanga.
Nyuma y’umwaka urenga aya masezerano ashyizweho umukono, ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica kugira ngo barebe aho ishyirwa mu bikorwa ryayo rigeze.
Ni Ibiganiro byabereye muri Trinidad and Tobago, aho bombi bari mu bitabiriye inama iri guhuza Abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu biri mu muryango wa CARICOM, uhuza ibirwa byo muri Caraïbes.
Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono, Perezida Kagame yavuze ko agamije gutsura umubano w’u Rwanda na Jamaica bitagombye kunyura ku bindi bihugu, agaragaza ko abaturage b’ibihugu byombi bazayungukiramo.
Ati “Twagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, twemeranyijwe ko nta kindi gihe cyiza ku Rwanda na Jamaica cyo gushimangira umubano wacu. Amasezerano ku bufatanye mu bya politiki yasinywe azafasha mu kwagura imikoranire mu nzego zose twemeranyijweho.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kuba u Rwanda na Jamaica byasinyanye amasezerano yo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ari indi ntambwe yo kwigobotora ingaruka zatewe na Covid-19.