Brazil: Haravugwa Ibicurane By’Ibiguruka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-16 07:54:09 Ubuzima

Kuwa Mbere taliki 15, Gicurasi, 2023 Nibwo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya Brazil yatangaje ko hadutse ibicurane by’ibiguruka ariko ko kugeza ubu biri mu nyoni z’agasozi.

Ibi bicurane byandura cyane, abahanga babihaye izina rya Highly Pathogenic Avian Influenza (HPAI).

Brazil ni icyo gihugu cya mbere ku isi cyoherereza amahanga inyama z’ibikomoka ku biguruka  ni ukuvuga inkoko, dindon, imbata n’ibishuhe.

Nubwo abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi batangaje ko hari inshuro ebyiri babonyemo ibiguruka byo mu gasozi byishwe na biriya bicurane.

Urupfu rw’ibiguruka rugira ingaruka ku musaruro kubera ko ibiguruka bigira uruhare rufatika mu kubangurira ibimera bitanga ibiribwa ku bantu no ku matungo.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi, WEF, kivuga ko Brazil itanga inyama nyinshi z’ibikomoka ku biguruka zicuruzwa ku isoko mpuzamahanga kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Mu mwaka wa 2022, izi nyama ziyongereyeho 27%, bituma Brazil ihasarurira miliyari $9.76.

Uyu musaruro waterwaga ahanini n’uko nta bicurane by’ibiguruka byaherukaga kuvugwa muri kiriya gihugu cya Lula Da Silva.

Guverinoma ya Brazil yatangaje ko yashyizeho uburyo bwo gukurikiranira hafi ibya biriya bicurane kugira bidakwira n’ahandi, ndetse bikaba byagera no mu biguruka byororwa n’abaturage nkuko Reuters ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuyobozi w’ikigo cya Brazil kigurisha ibikomoka ku biguruka byororwa witwa Miguel Gularte avuga ko we n’abakozi be bamaze kwitegura iby’iriya ndwara, ubu bikwije ku miti n’ibindi byabafasha guhangana nayo.

Ikigo ayobora kitwa BRF kikaba ari cyo cya mbere gikora buriya bucuruzi kurusha ibindi ku isi.

Ibihugu Brazil yoherereza ibikomoka ku biguruka ni Ubushinwa, Ubuyapani, Afurika y’Epfo na Arabie Saoudite.



Related Post