Ubuyapani bwakoze imashini igaragaza amashusho y'inzozi umuntu yarose

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-10-30 08:25:20 Ikoranabuhanga

Uko bucya nuko bwije, Isi ya muntu igenda igaragaza ari nako ivumbura udushya byu mwihariko udushingiye ku ikoranabuhanga.

Nyuma y'ubuvumbuzi budasanzwe bwagiye buvugwa bukanigaragariza benshi hagezweho ubugaragaza bukanabika amakuru y'inzozi umuntu yarose aho abantu mukunda kubyuka mwibagiwe inzozi mwarose kandi mwashakaga kuzisobanuza, ubu mwashyizwe igorora kuko hashyizweho uburyo ushobora kongera kubona inzozi zawe bitakugoye.

Ikipe y’abashakashatsi mu gihugu cy’Ubuyapani bifashishije icyuma kivuguruye kireba mu bwonko bw’umuntu (modified MRI) ndetse n’ikindi kireba byimbitse mu ntekerezo z’umuntu kizwi nka electroencephalogram (EEG) maze bareba mu nzozi z’abantu.

Muri ubu bushakashatsi bifashishije abantu batatu maze umunota kuwundi izo mashini zikurikirana ibikorerwa mu bwonko bwabo bantu mu gihe basinziriye. Buri wese yashyirwaga muri MRI byibuze amasaha atatu mu gihe cy’iminsi 10.

Izi mashini uko ari ebyiri zagiye zifata ibikorerwa mu bwonko bwaba bantu mu gihe basinziriye ndetse zibasha kubihinduramo ibintu bifatika umuntu yabika (records).
Ibi birangiye aba bagiye babaza buri wese ibyo yabonye munzozi maze bagahuza nibyo za mashini zafashe, niba umuntu avuga ko yarose inzu bakareba ibyo imashini yafashe bakamwereka maze akemeza niba aribyo yabonye mu nzozi cyangwa niba bitandukanye. Baje gufata amafoto bagenda.

Gusa bavuga ko kugeza ubu uguhuza kw’inzozi za nyazo nibyo imashini yafashe biri ku kigero cya 60%, ndetse iri koranabuhanga rikaba ritarabona uburyo ibi byafashwe bishobora kubikwa mu buryo bwa burundu kuko babireba rimwe gusa bikaba birarangiye.

Related Post