Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Nibwo umusaza w’imyaka uri mu kigero cy'imyaka 60 yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye giherereye mu Kagari ka Cyarusera Umurenge wa Mushubati Akarere ka Rutsiro, bikekwa ko ari abagizi ba nabi bahamujugunye.
Nyakwigendera witwa Habineza John wari atuye mu Mudugudu wa Kabatari, Akagari ka Gisanze Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ariko akagira amasambu mu Murenge wa Mushubati bahana imbibi bamusanze yapfuye, bivugwa ko Saa Tanu za mu gitondo, aribwo umwana wo mu Kagari ka Cyarusera yagiye mu rutoki agiye gucamo ikoma asanga uyu musaza mu cyobo cy’amazi yapfuye ahita atanga amakuru.
Nanone amakuru akavuga ko ku wa Gatandatu mbere yuko yitaba Imana, ngo yari yabyutse ajya mu kazi ku masambu ye i Mushubati, abo mu rugo iwe bategereza ko ataha baraheba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye saa 11:40 za mu gitondo, abayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahita bajyaho batangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyo yazize.
Ati “Umurambo we wajyanywe ku bitaro kugira ngo upimwe tumenye icyo yazize.”
Ababonye umurambo wa nyakwigendera wari afite umugore n’abana batanu, bavuga bashenjaguwe n'ibyamubayeho ndetse ko wari ufite ibikomere ku mutwe bagakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi bamukubise ikintu ku mutwe.