Qatar: Umusaza w'imyaka 100 yakije umuriro ubwo nyuma yo kwitabira amarushanwa yo koga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-13 10:51:25 Imikino

Umusaza w'Umunya-Iran w’imyaka 100, Taghi Askari akomeje kuvugisha abatari bake nyuma yuko yitabiriye amarushanwa yo koga ari kubera mu mujyi wa Doha muri Qatar azwi nka ‘The 2024 World Aquatics Championships".

Taghi Askari uri mu cyiciro cyo kwibira, yatangiye gukina no guhatana mu marushwa yo koga mu 1951, ahereye ku mikino ihuza ibihugu byo muri Asia yari ibaye ku nshuro yayo ya mbere.

Muri iyo mikino yahise ahakura umudali w’Umuringa muri metero 10 ndetse na Feza muri metero eshatu, bituma kuva icyo gihe agira urukundo rw’umukino wo koga ariko by’umwihariko ku gace kawo ko kwibira ‘Diving’.

Kugeza ubu uyu mugabo ari mu myitozo yo kuzahatana muri World Aquatics Championships. Umukino we azawukina ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, ahite aba umukinnyi ukuze ukinnye iyi mikino.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’Ishyirahamwe y’Imikino yo koga (World Aquatics), yavuze ko muri we agikunze uyu mukino nubwo imbaraga zo guhatana zigenda zigabanuka.

Ati “Njye mfite urukundo rwinshi rwo gukina kwibira kuva nkiri mu myaka 10 kugeza uyu munsi. Nta cyahindutse hagati yo mu 1951 na n’ubu, usibye uko nitwara.”

“The 2024 World Aquatics Championships” ni irushanwa riri kuba ku nshuro ya 21 rikaba riri guhuriza hamwe abakinnyi 2.600 mu byiciro bitandukanye kuva tariki 2 kugeza 18 Gashyantare 2024.

Related Post