Tour du Rwanda 2024: Umunya-Israel, Itamar Einhorn yegukanye agace ka kabiri ka Muhanga-Kibeho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-02-19 12:57:44 Imikino

Ku i Saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Nibwo Abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanywe n'Umunya-Israel, Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech.

Abakinnyi batatu b’imbere bakomeje gukorana neza, ariko igikundi cya kabiri cyari kiyobowe n’ikipe ya Soudal-QuickStep batangiye kubasatira aho barenze umujyi wa Huye hasigayemo ikinyuranyo cy’iminota 4.

Bageze mu karere ka Huye bakomeje berekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda aho bakomeje mu murenge wa Mukura n'uw'Akanyaru hafi y’umupaka.

Byaje gukoemerera mu bilometero 20 bya nyuma by’isiganwa, kuko abakinnyi batatu bari bayoboye isiganwa baje kunyurwaho maze isiganwa ritangira kuyoborwa na Milan Donie wo mu ikipe ya Lotto-Dstny, ariko acungirwa hafi na Alexander Meyer wa Mauritius.

Habura ibilometero 13 gusa ngo aka gace ka Kabiri karangire, Manizabayo Eric yasohotse mu gikundi abanza gusiga abandi amasegonda 12, ariko Teugels wa Bingoal ahita amukurikira aramufata.

Ubwo aka gace kendaga kurangira habura ibirometero 5 gusa, igikundi cyaje gushyikira babiri bari bayoboye, nyuma hatangira kubaho gucungana ku jisho ngo hatagira ubaca mu rihumye ku buryo mu bilometero 4 bya nyuma, Pierre Latour wa TotalEnergies wanakinnye Tour de France , na Zeray Araya wa Eritrea basohotse mu gikundi.

Abarimo Pierre Latour bari imbere, ntibaje guhirwa kuko baje kunyurwaho ubwo bari bageze aho basoreza birangira Umunya-Israel Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech) abatanga kurenga umurongo, aba yegukanye agace Muhanga-Kibeho.

Related Post