Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, Nibwo Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), watangiye igisibo gitagatifu ‘Ramadhan’ gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusenga no gufasha abatishoboye.
Iki gisibo gitagatifu, gitangiye nyuma y'itangazo uyu muryango 'RMC' uherutse gushyira hanze kuri iki Cyumweru, rivuga ko wifurije Abayisilamu bose kuzagira igisibo cyiza.
Igisibo cya Ramadan ni ukwezi gutagatifu ku bayisilamu aho biyiriza, bagahurira mu masengesho bakanasangira amafunguro ku mugoroba, ari nako bakora ibikorwa by’urukundo.
Igisibo gisozwa n’umunsi mukuru w’Igitambo, Eid al-Fitr, kirangwa no gusangira n’abandi. Uyu ukaba ari umunsi ukomeye ku Bayisiramu ku Isi hose.