Kenya: Umwuzure udasanzwe wishe abarenga 160

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-30 21:21:13 Amakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024,Nibwo mu gihugu cya Kenya, abantu 169 bapfuye bishwe n'umwuzure wakomotse ku mvura nyinshi imaze iminsi yibasiye ibice bitandukanye by'iki gihugu.

Amarira yari menshi ku miryango yaburiye ababo muri iyo mvura, ubwo bageraga ahabereye uwo umwuzure.

Aljazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko umuryango utabara imbabare Croix Ruge, wagerageje gutabara abantu basaga 100, bari mu bice byibasiwe n'umwuzure.

Itsinda rishinzwe ubutabazi, ryavuze ko ku ishuri ry'Abakobwa rya Ngeya, riherereye ahitwa Mai Mahui muri Naivasha, ariho hibasiwe cyane n'imvura yaguye arinyinshi igatuma umwuzure uhitana abasaga 169.

Ntabwo ari muri Kenya gusa kuko nomuri Tanzania imvura imaze iminsi igwa imaze guhitana abatari bake, ndetse no mu Rwanda hakaba hatanzwe impuruza yuko abaturage baturiye Imigenzi ko bagomba kwirinda kuko mu cyumweru cyambere cya Gicurasi 2024 hazagwa imvura ishobora guteza umwuzure.

Related Post