Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanyakenya bibasiwe n’ibiza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-02 06:39:47 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije igihugu cya Kenya nyuma y’uko cyibasiwe n’ibiza bigahitana ubuzima bw’abantu bensh

Ubutumwa Umukuru w’igihugu yanyujije ku rubuga rwa X bugira buti: “Ndakwihanganishije muvandimwe William Ruto, imiryango yabuze ababo ndetse igakurwa mu byabo n’ibiza muri Nairobi ndetse n’ibindi bice by’igihugu byibasiwe. u Rwanda rwifatanyije n’Abanyakenya muri ibi bihe bikomeye barimo”.

Perezida wa Kenya, William Ruto, ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yari yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugomero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya ibintu byose biri aho yanyuze.

Ubuyobozi bw'igihugu cya Kenya buvuga ko imyuzure itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, imaze kwica abantu 169, mu gihe abagera ku 185,000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyo myuzure.

Ni ibibazo kandi Kenya isangiye n'ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byibasiwe n’imvura nyinshi, aho nka Tanzania imaze gupfusha abarenga 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa na yo nkuko CNN ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post