Burundi: Abantu barindwi baturikijwe na Grenade

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-06 17:38:45 Amakuru

Kuri iki cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, Nibwo abantu barindwi bari mu tubari duherereye mu mu Kamenge muri Komine Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura bakomerekejwe na Grenade zatewe hahita hakorwa umukwabo kubakekwaho ubugizi bwa nabi.

Abateye izi grenade bigaragara ko bari babiteguranye kuko ku tubari tubiri zateweho byabereye amasaha amwe.

Amakuru avuga ko grenade imwe yaturitse igakomeretsa bikomeye abagera kuri babiri mu gihe batanu bo bakomeretse byoroheje.

Abo babiri bahise bajyanwa Kwa muganga igitaraganya kugira ngo baramire ubuzima bwabo nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Usibye abasirikare benshi boherejwe ahabereye ubwo bugizi bwa nabi, ntacyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye buratangaza.

Related Post