Tanzania: Musenyeri yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-19 13:07:13 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, Nibwo muri Tanzania mu Mujyi wa Dodoma hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry’aba- méthodiste wiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imuremereye.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko nyakwigendera Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefoneko ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.

Ati “iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryatahuye inyandiko igaragaza ko imyenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y’amashuli y’iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry’akazi nkuko thecitizen ibitangaza.

Related Post