California: Umuherwe w'imyaka 93 yazamuriye bamwe amarangamutima ubwo yakoraga ubukwe ku nshuro ya 5

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-03 12:34:01 Amakuru

Ku wa Gatandatu tariki 01 Kamena, Nibwo muri California, umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru witwa Rupert Murdoch yakoze ubukwe ku nshuro ya 5.

Umukambwe Murdoch w’imyaka 93 agiye kwisazurana na na Elena Zhukova w’imyaka 67 nk’umugore we wa gatanu, uyu akaba ari Umurusiyakazi w’impuguke mu bumenyi bw’ibinyabuzima.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko yabengutse Zhukova amaze igihe gito ashakanye na Ann Lesley Smith umuvugabutumwa wigeze kuba umupolisi ariko bakaza gutandukana muri Mata 2023.

Bwana Murdoch na madamu Zhukova biravugwa ko bahuriye mu birori byari byateguwe na Wendi Deng, umwe mu bahoze ari abagore be, akaba rwiyemezamirimo ufite inkomoko mu Bushinwa.

Umuherwe Rupet Murdoch ukomoka muri Australia, afite abana batandatu, akaba yari umuyobozi mukuru w’ikigo News Corporation kibumbatiye ibigo by’itangazamakuru nka Fox News, the Wall Street Journal, the Sun na the Times.

Mu mwaka ushize ni bwo yasezeye ku buyobozi bukuru bwa Fox na News Corp, asimburwa n’umuhungu we Lachlan.

Muri Nzeri 2023, ni bwo Murdoch yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’ibigo bye by’itangazamakuru, akabwegurira umuhungu we Lachlan hanyuma agasigarana inshingano zo kuba ashobora kuyobora Fox na News Corp igihe umuyobozi wabyo atabashije kuboneka nkuko ikinyamakuru APnews kibivuga dukesha iyi nkuru.

Namwe mu bari bitabiriye umuhango w'ubukwe bwe, bavuze ko mbere yuko buba batunguwe cyane ubwo bamenyaga ko afite gahunda yo kubukora

Related Post