Korea y'Epfo: Perezida Paul KAGAME yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-05 09:26:28 Amakuru

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaherewe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange “Public Policy and Management” na Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’Epfo.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yavuze ko ari ku nshuro ya kane yarasuye Korea ko ariko aribwo bwa mbere yarasuye Kaminuza ya Yonsei.

Ati” Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’igihugu cyanjye, ku bwa Dogitora y’icyubahiro”.

Yakomeje agira ati ” Ni ku nshuro ya Kane nsuye Korea ariko ni ubwa mbere nsuye ‘Campus’ ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu warigutangira kare”.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Related Post