Kicukiro: Umusore yishe papa we ahita yishyikiriza Polisi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-14 20:05:54 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umugabo w'imyaka 48 bikekwa ko yapfuye ubwo yashyamiranaga n'umwana we w'umuhungu wahise wishyikiriza Polisi y'u Rwanda.

Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera, babwiye BTN TV ko aya makuru bayamenye ubwo uyu musore w'imyaka 25 ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa se, yasohokaga hanze avuza induru, avuga ko ise bari bari kurwana aguye hasi ahita ashiramo umwuka.

Ikindi nuko uku gushyamirana, ngo kwavutse nyuma yuko ise amusabye kumuvira mu rugo agasubira aho yari amaze iminsi aba undi nawe amusubije ko yari yaragiye kwiga imodoka mu Karere ka Muhanga hanyuma bahita bafatana mu mashati.

Bagize bati" Yasohotse avuza induru avuga ko se umubyara apfuye ubwo bari bari kurwana bapfa gushaka kumumenesha mu rugo rwe. Ubwo rero yahise yishyikiriza Polisi".

Undi muturage yavuze ko umusore akigera kuri polisi yahise atira umupolisi telefoni ahamagara nyina amumenyesha ko yarwanye na se agahita yikubita hasi akananirwa kweguka bityo agomba kujya kumureba bakamujyana kwamuganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yahamirije iby'aya makuru BTN TV, aho yabanje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse anaboneraho gusaba abaturage kujya bagana ubuyobozi mu gihe hari abafitanye amakimbirane.

Yagize ati " Nibyo koko umusore yishyikirije Polisi nyuma yo kurwana na se agahita yitaba Imana nkuko yabidusobanuriye, twagezeyo dusanga yapfuye. Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera tunaboneraho gusaba abaturage kujya bagana ubuyobozi mu gihe hari abafitanye amakimbirane kuko birayagabanya ndetse bikanayakumira".

Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko muri uru rugo rwaguyemo nyakwigendera hamaze gupfiramo abantu babiri muri uyu mwaka wa 2024 kuko uyu apfuye asanga umukobwa we wigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza wapfuye yiyahuye akoresheje umugozi biturutse ku makimbirane yo mu muryango ikindi mu mezi make ashize nyakwigendera yakunze kujya arega umufasha we mu nzego zibanze aho yamushinjaga kumusuguza abana.

Iradukunda Jeremie/BTN TV

Related Post