Gaza: Abantu 27 bari mu nkambi bapfuye barashwe n'Igisirikare cya Israël

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-06 08:10:00 Amakuru

Abantu basaga 25 bapfiriye mu gitero cy'Igisirikare cya Israël ubwo cyashakaga Abarwanyi ba Hamas bari bihishe mu ishuri riri mu nkambi y’Umuryango w’Abibumbye ya Nuseirat muri Gaza, icumbikiye ibihumbi by’Abanyapalisitina bahunze imirwano y’abarwanyi ba Hamas n’igisirikare cya Israël.

Nyuma y'izi mpfu 27, hahise hasohoka itangazo ry’igisirikare cya Israël, Israel Defense Forces (IDF), rivuga ko icyo gitero cyabaye hatagamijwe kwica inzirakarengane ahubwo hari hari gushakwa abagizi ba nabi nkuko BBC ibitangaza.

Ni ibintu byamaganwe n’ubuyobozi bwa Hamas, aho bwavuze ko ari ibinyoma. Bati ” Ni ibihuha, inkuru bahimba kugira ngo bakomeza bashyigikire ubwicanyi bakorera impunzi.”

Kuva mu Kwakira kwa 2023, imirwano ikomeye yarubuye hagati ya Israël na Hamas nyuma y’uko barwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa.
Iyo ntambara imaze amezi icyenda imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 36, biganjemo Abasivili abandi amamiliyoni barahunga.

Related Post