Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika, aho abujuje ibisabwa ari Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.
Hatangajwe kandi abatujuje ibisabwa ngo bahatanire kuyobora u Rwanda barimo Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Shima Diane Rwigara, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw’agateganyo.
NEC yatangaje ko ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida bidashobora kuzuzwa nyuma y’itariki 30 Gicurasi 2024 kuko ari bwo hasojwe igikorwa cyo gusinyisha abashyigikiye kandidatire no kuzakira.
Icyakora abakandida batujuje ibindi byangombwa bitarimo ilisiti y’itora bemerewe kubijyana mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi nyuma yo gutangaza urutonde rw’agateganyo.
Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda
Philippe Mpayimana umukandida wigenga