Perezida Paul Kagame yaganiriye n'abayobozi barimo Umwami wa Jordanie Abdullah II

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-11 21:02:33 Amakuru

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie Abdullah II, byibanze ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ni amakuru yasakaye nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, bitangaje ku rubuga rwa X ko Paul Kagame n’Umwami Abdullah bagiranye ibiganiro aho bari bitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku gushaka igisubizo ku ntambara ikomeje hagati ya Israel na Palestine ituma ubuzima bw’abanya-Gaza bukomeje kujya mu kaga.

Ni inama yatumijwe n’Umwami Abdullah II Ibin al-Hussein wa Jordan, Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres.

Village urugwiro mu butumwa yatanze, yakomeje igaragaza ko abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye ku byavuye muri iyo nama ndetse no kurebera hamwe umusaruro ku nzego zimwe na zimwe z’imikoranire nyuma y’uruzinduko Umwami Abdullah aherukamo mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, aheruka mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2024.

Ni uruzinduko rwatanze umusaruro kuko ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego zinyuranye arimo n’ay’ubutwererane.

Amasezerano yashyizweho umukono ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 11 Kamena 2024 yiga ku kibazo cy’abatuye muri Gaza, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeye cyane bitewe n’uko ubuzima bw’abaturage bukomeje gushyirwa mu byago, asaba ibihugu byose byahagarariwe muri iyi nama gufata ibyemezo byahagarika ubwo bubabare bwa buri munsi.

Perezida Paul Kagame kandi yahuye na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi uri mu batumije iyo nama ndetse anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

Abandi Umukuru w’Igihugu yahuye nabo ni Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.



Related Post