U Bubiligi: Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-12 07:49:14 Amakuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Nibwo Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yapfuye.

Ni amakuru yatangiye kumenyekana nyuma y'inkuru zatangajwe na bimwe mu binyamakuru bya Kiliziya Gatolika bitandukanye ku isi, birimo na Kinyamateka, ngo uwo Musenyeri waguye mu Bubiligi yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Seminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo/Brabant Wallon muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines.

Musenyeri Linguyeneza Vénuste, yavukiye muri Diyosezi ya Butare tariki 04 Kanama 1951 ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (ubupadiri) tariki 08 Kanama 1976 nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Musenyeri Linguyeneza, niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi kugeza mu 1994.

Related Post