Perezida KAGAME yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutswe kwinjizwa muri Guverinoma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-14 11:16:32 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutswe kwinjizwa muri Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

Abarahiye ni Amb. Olivier Nduhungirehe: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa: Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Harahiye kandi Mutesi Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye: Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana: Umushinjacyaha Mukuru.

Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya, Perezida Kagame yatanze impanuro, agaragaza ko abayobozi bashya bitezweho umusaruro ufasha mu iterambere ry’abaturage.

Ati “Muhagarariye inzego zitandukanye. Inshingano mufite nkuru ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura. Ni inshingano yumvikana nk’aho yoroshye ariko iyo bigeze mu bikorwa niho bigaragarira ko biba bitoroshye ariko abantu bagomba kuzuza neza inshingano zibirimo."

Yongeyeho ati "Kuyobora habamo gutanga urugero abandi bakurikiza uhereye ku bo uyobora ariko n’abandi muri rusange cyane cyane abakiri bato. Muri izo nshingano habamo gufata ibyemezo bizima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira aho afata ibyemezo aba yujuje bike mu nshingano aba afite. Kuzuza inshingano z’ibintu ukwiriye kuba ukora, bikwiriye gukorwa vuba bitagombye gutegereza."

Yavuze ko Umuyobozi mwiza ari umenya inshingano ze ntahore yibutswa ibyo yakabaye yakoze.

Ati "Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nk’aho abayobozi bumva ko hari abashinzwe kubibutsa. Igishoboka kiba gikwiriye gukorwa mu cyumweru kigakorwa mu byumweru bibiri, ukwezi cyangwa ibirenga. Wanabaza, nta we ushobora kukubwira icyabiteye, agasaba imbabazi akanavuga ko agiye kubikora."

Yongeyeho ati "Nkunda kubabwira ni byiza gusaba imbabazi ko ugiye kubikora, ni inshingano yawe ariko sibyo mba mbaza. Ibyo umuntu aba abaza, ni igihe gihise cyatakaye habaye iki? Ibyatakaye byashobokaga kuki utabikoze kandi ari inshingano?"

Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite isoje manda yayo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho.



Related Post