Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Mpayimana bemejwe bidasubirwaho nk'abakandida bazahatana mu matora ya Perezida

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-14 20:57:45 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko bidasubirwaho, Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa Democratic Geen Party of Rwanda n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe, ari bo bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Aba bakandida bari batangajwe by’agateganyo n’iyi Komisiyo tariki ya 6 Kamena 2024, nyuma y’aho NEC isanze mu bagera ku icyenda bari batanze kandidatire, ari bo bujuje ibisabwa kugira ngo bazahatanire uyu mwanya.

Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Nshimiyimana Diane na Mbanda Jean bakuwe ku rutonde, kubera ko batari bujuje ibisabwa birimo imikono y’abantu 600, icyemezo cya komisiyo n’inyandiko ziherekeza kandidatire kuri bamwe.

Paul Kagame uyobora u Rwanda, Dr. Habineza wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko na Mpayimana ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu nibo bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2017.

Mu matora ya 2017, Kagame ni we watsinze aya matora ku majwi 98,8%. Mpayimana we yagize 0,73%, naho Dr Habineza agira 0,48%. Muri rusange, hatoye Abanyarwanda 6.769.514 muri 6.897.096 bari kuri lisiti y’itora.

Related Post