Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yaganiraga n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, yavuze ko yahisemo kongera guhatanira gukomeza kuyobora u Rwanda kubera ubusabe bw’abaturage, na we abyemera yanga ko hagira ikibi kiba bakazabimugerekaho, nk’uko byagenze mu 1994 ubwo yangaga kuba Perezida.
Perezida Paul Kagame witegura gutangira kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yanatangaje ko kuba abaturage bashima ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda ari byiza, ariko ko hari byinshi byo gukomeza gukora mu rugendo rw’iterambere ari nayo mpamvu azakomeza gukora cyane.
Yagize Ati “Mu 1994 nanze kuba Perezida, mvuga ko nshobora kugira ibindi nkora. Ubwo ibintu byagendaga nabi Perezida twari twahisemo agakurwaho, hari abantu benshi baje banshyiraho amakosa barambwira bati ni wowe wateje ibi bibazo, kubera ko twarakubwiye uranga none reba.”
Akomeza ati “Ibyo n’ubundi ni ko bikwiriye kugenda ndetse ntabwo turagera aho dukwiriye kuba twishimiye kuba turi nubwo dutera intambwe. Ubukungu bakakubwira ko bukura, nko mu mwaka ushize birenze 8%, abantu bashaka gukora, bashaka kwihuta, bashaka kugera kure, uguma wumva ko ibyo bidahagije. Niba ari 8%, uravuga ngo ‘Kuki bitabaye 9%, kuki bitabaye 10% cyangwa n’ibirenze?’ Icya mbere ubirebera ku bibazo biba bigihari kugira ngo bikemurwe.”
Agaruka ku bikorwaremezo bimaze kugerwaho, yavuze ko Ku bijyanye n'umuriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame yavuze ko nubwo waba umaze gukwira mu gihugu ku gipimo kiri hagati ya 70 na 80%, biba bikwiye ko abantu bibaza icyatumye ahasigaye 20% utahagera.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ibyashobokaga atakoze muri manda iri kurangira, ateganya kubikora, afatanyije n’Abanyarwanda. Yashimangira ko kuba abaturage bamushima, bitazatuma adatekereza gukora ibirenze.
Muri aya matora, Paul Kagame uzaba ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi azahatana na Dr. Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe. Aba bakandida ni na bo bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017.