Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, Nibwo aba ofisiye 166 bahawe ipeti rya ‘Assistant Inspector of Prison- AIP’ mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS biba amateka kuko yari ku nshuro ya mbere abo kuri uru rwego bahugururirwa mu ishuri rya RCS ry’amahugurwa mu gihe bahugurirwaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, cyangwa mu Ishuri rya gisirikare ry’i Gako, Rwanda Military Academy.
Aba bofisiye bato 166, basoje amasomo yabo, barimo ab’igitsinagore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.
Muri aba , 66 bari basanzwe mu kazi, abandi 100 bakaba baraturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.
Mu gihe aba bofisiye bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi mu micungire y’amagororero y’igihugu n’iy’abagororwa, ubumenyi mu bijyanye n’umutekano, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora abandi no kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.
Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri n’uko bishyirwa mu bikorwa, n’indi ituma bagira umubiri uzira umuze ndetse banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wanakiriye indahiro z’aba bofisiye bato bashya.
Byari byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude,Komiseri Mukuru wa RCS CG, Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Komiseri Mukuru wa RCS CG, Evariste Murenzi(ibumoso) ari kumwe na Minisitiri w'Intebe Dr.Eduard Ngirente
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abayobozi bafatana ifoto y'urwibutso n'abari basoje amahugurwa