Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, Nibwo i Paris mu Bufaransa, Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye gushimangira ko ku Isi hari ubusumbane, bugera no mu by’ubuvuzi.
Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yatangarije mu Nama yari igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’.
Iyi Nama yateguwe n’Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance) ndetse n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC.
Intego y’iyi gahunda ni ugukusanya miliyari 1$ mu gihe cy’imyaka 10. Aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri Afurika mu buryo burambye.
Perezida Kagame yashimye ko nyuma yo kurangira kw’iki cyorezo abantu batigeze birara ngo bahagarike iyi gahunda.
Ati “Ubwo icyorezo cyarangiraga byari byoroshye cyane kwibagirwa uyu muhigo, ibintu bigakomeza uko bisanzwe, ku bw’ibyo ndashaka gushimira u Bufaransa, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na GAVI ku bwo gutegura iyi Nama n’ibikorwa bizayikurikira.”
Yifashishije urugero rw’u Rwanda, Perezida Kagame, yagaragaje ko hari ibimaze gukorwa muri iyi gahunda kuko mu Ukuboza umwaka ushize ikigo BioNTech cyo mu Budage cyafunguye igice cya mbere kizaba kigize uruganda rwacyo ruzakorera inkingo mu Rwanda.
Iyi gahunda itangijwe mu gihe imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.
Uretse Perezida Kagame, umuhango wo gutangiza iyi gahunda witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz n’umugore wa Perezida Biden, Dr Jill Biden bo bitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ari kumwe n'abandi banyacyubahiro
Abayobozi batandukanye bafata ifoto y'urwibutso