Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, Nibwo ku rubuga rwa X, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagirana ikiganiro ku biro bye Elysée.
Byagize biti “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida Emmanuel Macron mu gihe basangiriraga kuri Elysée.”
Ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, Nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo no kuzigeza kuri bose.
Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Sejourne, mbere yo guhura n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama.
Guverinoma y’u Rwanda n’u Bufaransa zisanganywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo birushingiyeho. Ibi byashimangiwe n’ibikorwa birimo inkunga ya miliyoni 91 z’Amayero bwaruhaye mu Ukwakira 2023 nkuko Igihe kibitangaza.
U Bufaransa kandi busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.