Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Burehe, mu mudugudu wa Kibogora, hatangiye gucicikana inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umusore w'imyaka 21 wasanzwe mu giti cy’ipera anagana ku mugozi yapfuye, abantu bakeka ko yaba yiyahuye.
Bamwe mu baturage babonye nyakwigendera witwa Ishimwe David, bavuga ko batarabasha kumenya icyabiteye, dore ko n’abo mu muryango we bavugako ntakibazo bazi yarafitanye n’umuntu uwo ariwe wese nkuko Bwiza ibitangaza.
Nkusi Fabien, Gitifu w’Umurenge wa Cyungo yavuze ko bamenye aya makuru ariko bataramenya intandaro y’uru rupfu avuga ko n’ababyeyi be bavuga ko nta muntu bavuganye nabi.
Bivugwa ko uyu musore David yari amaze iminsi ashakishiriza ubuzima mu karere ka Gatsibo bakaba batazi intandaro y’uru rupfu.