Ku wa 03 Nyakanga 2024, Nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Ikigo cya Tanzania gishinzwe imihanda ya gariyamoshi, TRC, cyaguze muri Koreya y’Epfo gariyamoshi ebyiri zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Iki kigo cyasobanuye ko izi gariyamoshi ziri mu isuzuma rigamije kureba niba zikora neza kandi ko zizashyirwa mu muhanda nirirangira. Kiti “Ibi bikoresho bishya bizakomeza gukorerwa isuzuma mbere yo gutangira akazi.”
Izi gariyamoshi zifite ibice umunani kandi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 589 kandi zikagendera ku muvuduko wa 160 Km ku isaha.
Biteganyijwe ko zizamurikirwa muri uyu muhanda ku mugaragaro bitarenze tariki ya 25 Nyakanga 2024.