Nyarugenge: Gutora byari nk'ubukwe! Uko igikorwa cyo gutora cyagenze mu Murenge wa Muhima

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-16 06:29:52 Amakuru

Kuri uyu wa wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Nibwo abaturage batuye mu Murenge wa Muhima , Akarere ka Nyarugenge, bazindukiye mu gikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'ay'Abadepite kuri site zitandukanye zirimo iya Apacope hari hateguwe bidasanzwe.

Nkuko byari bimeze hirya no hino mu gihugu ubwo habaga igikorwa cy'amatora, aho hari amasite yagaragaje ubudasa ku myiteguro nkuko mu Murenge wa Muhima byagaragaraga biturutse ku bafatanye hagati y'abaturage n'ubuyobozi kuva mu nzego zibanze kuzamura.

Bamwe mu baturage bari baje gutora, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko kuba aho batoreye hari hatatse bidasanzwe ngo bituruka ku miyoberere myiza,  Urugero nko kuri kuri site ya APACOPE yahuriweho n'utugari tubiri aritwo Kabeza n'aka  Amahoro.

Mbere yuko abaturage batangira gutora, habanje umuhango wo gufungura iki gikorwa ku mugaragaro cyari kiyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Grace Mukandori ari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo UWAMAHORO Genevieve, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Nyarugenge bafatanyije gukata cake.

Rwantere Berithe, watoye ku nshuro ya Gatatu , yatangarije Bplus TV ko kuri iyi nshuro hahindutse byinshi byu mwihariko urubyiruko rwatoye rubifitiye ubushake kandi ku nshuro ya mbere, bitewe n'imihigo yahizwe n'abari guhatana mu matora.
Yagize ati " Ni ku nshuro ya gatatu ntora. Kuri iyi nshuro ndabona harahindutse byinshi cyane cyane urubyiruko aho rwiyemeje gutora bitandukanye no mu myaka yo hambere kubera imiyoborere myiza".

Umubyeyi utuye mu Mudugudu w'Amahoro mu Kagari k'Amahoro witwa Nzabamwita Adelphine uzwi nka mama Anique,  avuga ko uyu munsi w'amatora awufata nk'udasanzwe bitewe nuko kimwe n'abandi baba bawufitiye amatsiko n'inzozi zo kwitorera abayobozi bababereye bitewe n'impamvu ikomeye.

Agira ati " Murabona namwe ko twabyambariye, twakenyeye kuko umunsi w'Amatora tuwuha agaciro, tuba tuwufitiye amatsiko. Nkatwe abari n'abategarugori tuba dufite impamvu yo kuwubaha(Amatora), abagore twahawe ijambo".

Ndahimana Charles, yabwiye Bplus TV ko kuba amatora ya Perezida wa Repubulika barayahurije hamwe n'ayabadepite ntawe bikwiye gutungura ahubwo byatewe n'aho igihugu kimaze kugera mu iterambere.

Abaturage b'umurenge wa Muhima batoreraga kuri site eshatu zirimo iya Saint famille, yahuriweho n'utugari Dutatu twa Rugenge, Kabasengerezi ndetse n'aku'Ubumwe.

Ni mu gihe kuri site ya APACOPE hakoreraga utugari tubiri aritwo Kabeza n'akagari k'Amahoro.

Naho site ya Gatatu yo ku Kigo cy'Amashuri abanza cya Muhima hahurira utugari tubiri aritwo Nyabugogo ndetse n'akagari ka Tetetero.



Ubwo amatora yabaga humvikanaga ubutumwa butandukanye binyuze mu ndanguraramajwi



Mbere yuko igikorwa cy'amatora gitangira habanje umuhango wo kugifungura ku mugaragaro

Related Post