Kuri uyu wa wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Nibwo abaturage batuye n'abari mu Murenge wa Muhima , Akarere ka Nyarugenge, bazindukiye mu gikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'ay'Abadepite kuri site zitandukanye.
Nkuko byari bisanzwe kuri site zidandukanye muri uyu murenge, ninako mu Bitaro bya Muhima igikorwa cy'amatora cyakorwaga n'abarwayi ndetse n'abaharwarije, ibyashimangiye ko muri aya matora ntawigeze ahezwa.
Bamwe muri aba barwayi n'abarwaza baganiriye n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, bavuze ko mbere yuko batora bibazaga site bari butorerereho cyane ko byari bubasabe kurira umusozi muremure kugirango bagere kuri site.
Uwimanimpaye Clementine urwarije umurwayi mu Bitaro bya Muhima, ariko usanzwe atuye mu karere ka Rubavu, yatangarije umunyamakuru ko ubwo yumvaga kimwe na bagenzi be babwirwa ko bemerewe kuhatorera yumvishe amata abyaye amavuta.
Yagize ati" Imana yadukuye kure! nabaye nk'utunguwe, Mbese muri make ubwo twumvaga batubwira ko twemerewe gutorera aha, byabaye nk'amata abyaye amavuta".
Dr, Steven Mugisha, umuyobozi w'Ibitaro bya Muhima, ushimira cyane Komisiyo y'Igihugu y'amatora ( NEC), avuga ko ari iby'igiciro kinshi ku kuba abarwayi n'abarwaza batahejwe mu gikorwa cy'amatora cyane ko nabo bishimye ubwo babwirwaga ko bari butorere aho bari bidasabye gusohoka ibitaro.
Dr, Steven Mugisha, umuyobozi w'Ibitaro bya Muhima
Agira ati" Ndashimira cyane Komisiyo y'Igihugu y'amatora ( NEC kuko ni iby'agaciro kenshi ku kuba abarwayi n'abarwaza batahejwe mu gikorwa cy'amatora cyane ko nabo bishimye ubwo babwirwaga ko bari butorere aha".
Icyumba cy'itora cyo muri ibi Bitaro bya Muhima, ni kimwe mu byumba byari kuri site ya Apacope hari hahuriye utugari tubiri aritwo Akagari ka Amahoro ndetse n'aka Kabeza.