Goma: Umusirikare wa Afurika y'Epfo yishwe urw'agashinyaguro n'amabandi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-21 12:38:34 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Nibwo i Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma, hiciwe umusirikare wa Afurika y’Epfo wari mu butumwa bwa SADC bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari avuye kwica icyaka mu kabari ko mu Mujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda, bamurashe ubwo yari avuye mu kabari kazwi ku izina rya Tarmac International.

Kugeza magingo aya, abagera kuri batanu barimo umuyobozi w’ako kabari, abakobwa batatu n’umusore umwe bahise bashakishwa batabwa muri yombi mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma umaze igihe urangwamo ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo rukabije, bwatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye nkuko Meya,Timothée Mwisa Kyese, yabivuze aho yatangaje ko hakajijwe umutekano nyuma y’uru rupfu.

Uyu musirikare yitabye Imana nyuma y'ugutakamba kw'abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo bamaze igihe basaba gucyura ingabo z’iki gihugu ziri mu Burasirazuba bwa Congo nkuko Umuseke ubitangaza.

Bamwe mu banye-Goma ntibahwema kwinubira ko ingabo zoherejwe mu butumwa bwa SADC aho kujya guhangana na M23 zirirwa mu businzi no mu ndaya mu Mujyi wa Goma.

Related Post