AMAFOTO: Robertinho n'umwungiriza we basinyiye Rayon Sports

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-26 12:20:37 Imikino

Roberto Oliveira Goncalves Do Carmo " Robertinho", yasinye amasezerano y'umwaka umwe, nk'umutoza mukuru wa  Rayon Sports, mu gihe Quanane Sellami nawe yasinyiye iyi kipe , nk'umutoza w'ungurije.

Mu gitondo cyo kuri  uyu wa gatanu, nibwo aba batoza bombi basinyiye Rayon Sports, Robertinho waherukaga muri iyi kipe muri 2019, yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa kane taliki ya 25 Nyakanga, nyuma yo kumvikana niyi kipe, Quanane Sellami we yageze mu Rwanda saa munani ziyo taliki.


Robertinho yasinye umwaka umwe nk'umutoza wa Rayon Sports 

Akigera mu Rwanda Robertinho yavuze ko, aje gufasha Rayon Sports kongera gutwara igikombe cya shampiyona, iheruka ubwo yari ayibereye umutoza muri 2019, aba batoza bombi bakoranye muri Simba SC no muyandi makipe yo muri Tunisia , biteganyijwe ko aba batoza bombi, baza kugaragara ku myitozo yuyu munsi , bategura umukino iyi kipe izakina na Musanze FC kuri uyu wa 6, kuri Stade Ubworoherane.


Quanane Sellami umunya Tunisia niwe uzungiriza Robertinho 

Related Post