Haruna Niyonzima wicajwe mu ntebe ya cyami yatandukanye na Rayon Sports ivugwamo ubukene

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-07 16:07:50 Imikino

Haruna Niyonzima uherutse gushimagizwa n'ikipe ya Rayon Sports, yatandukanye nayo ku bwumvikane nyuma y'iminsi 52 ayigezemo

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko hashize iminsi Niyonzima Haruna ahagaritse akazi muri Rayon Sports haba ku gukina imikino yari iteganyijwe n’imyitozo yayo mu bihe bitandukanye biturutse ku kuba atarigeze ahabwa amafaranga yaseseranyijwe.

Haruna yageze ubwo abwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba budashobora kubahiriza ibyo bavuganye, bwamureka akigira ahandi nabwo buza guha umugisha icyifuzo cye ujyanye no guhabwa urupapuro rumurekura ku wa Gatanu.

Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 inganya na Marines FC ubusa ku busa, mu mukino Haruna Niyonzima yagiyemo asimbuye.

Uyu mukinnyi wari wagarutse muri iyi kipe yakinnyemo bwa mbere hagati ya 2006 na 2007, ntiyakinnye umukino w’Amagaju FC kuko yari yaramaze guhagarika akazi.

Ibi bibaye mu gihe iyi kipe itazirwa Murera iri mu bikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 ishize umujyi waho ushinzwe ndetse ifitanye umukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu.

Related Post