Amakuru ikinyamakuru btnrwanda.com cyamenye, ni uko ngo ku isaha ya Saa Munani zishyira Saa Cyenda z'umugoroba(2h00 pm-3h00 pm), aribwo uwo mudamu utaramenyekana yafashe umwana yari yazanye ku Kigo Nderabuzima cya Muhima, noneho asaba umukobwa w'imyaka 19 nawe wari waje kwivuza kumufasha umwana we akajya ku bwiherero.
Umwe mu bayobozi bahaye aya makuru BTN bakorera mu Murenge wa Muhima ariko utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaraga kubwo impamvu ze bwite, yavuze ko uyu mukobwa amaze kubona ko uyu mudamu atinze yigiriye inama yo kumushakisha imbere hose kuko yabonaga amasaha yagiye kandi umwana yatangiye kurira.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko nyuma yuko umukobwa abuze yabimenyesheje ubuyobozi bw'Ikigo Nderabuzima cya Muhima noneho umuyobozi wacyo ahita ahamagara ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima abumenyesha ko hari umwana uri mu kigero cy'amezi 9 wasizwe na nyina akagenda bityo babasha gushaka igisubizo cy'icyo kibazo.
Yagize ati" Ejo nka Saa Munani hafi Saa Cyenda( ku wa kabiri) nibwo umugore utaramenyekana yatunguranye agasigira umwana we umukobwa w'imyaka 19 yarangiza agahita aburirwa irengero kugeza ubwo undi nawe amutegereje akamuheba agahita abimenyesha ubuyobozi nabwo bugahita bubibwira ubuyobozi bw'umurenge wa Muhima".
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nyuma yuko ubuyobozi bubuze uyu mudamu wasize umwana, bwahise bwihutira gushaka umuryango (Malayika Murinzi) wakwemera kumurera kubwo amahirwe haboneka umubyeyi umufata ariko bagahita bamushakira abandi bamurera kubera ko hari abandi yareraga noneho bidatinze hahita haboneka umuryango utuye mu Karere ka Bugesera i Rilima wiyemeza gufata uwo muziranenge.
Uyu muryango ubwo kuri uyu wa Gatatu wari waje guhabwa uyu mwana ku Biro by'Umurenge wa Muhima, watangarije umunyamakuru wa BTN ko gufata umwana watereranywe ari iby'agaciro kandi ko atari ubwambere babikora.
Umutware n'umufasha we bavuze ko biyemeje kuba hafi y'abana bose cyane cyane abimwe uburenganzira bagatereranywa n'ababyeyi bityo rero guhabwa uyu mwana ari umugisha cyane dore ko bahise biyemeza kumwandikisha mu gitabo cy'irangamimerere yitwa Mugisha Ngabo Elissa.
Bamwe mu baturage babonye uyu mwana batangarije umunyamakuru wa BTN ko uyu muryango wo mu Karre ka Bugesera (Malayika Murinzi) wiyemeje kurera uyu mwana wagize neza kandi ari ubutwari muri make ari urugero rwiza ku bandi ndetse ko Imana ikwiye kubibahembera.
Mbere yuko uyu muryango uhaguruka mu Karere ka Nyarugenge werekeza mu Karere ka Bugesera, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bwawushyikirije bimwe mu bikoresho bazifashisha ku kubungubunga ubuzima bw'umwana dore ko Mugisha yari yapimwe indwara zitandukanye bagasanga umwana ameze neza ntandwara afite.
Biteganyijwe mu gihe cya vuba ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima buzajya gusura uyu muryango wiyemeje kurera uyu mwana watereranywe na nyina ushinjwa igikorwa cy'ubugwari bitewe no kutita ku nshingano zo kurera umwana.
Ubwo Umunyamakuru yatunganyaga iyi, kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace ku murongo wa telefoni ntibyamukundira kuko atigeze ayitaba cyakora nihagira andi makuru mashya amenyekana kuri uyu mwana ndetse na nyina naramuka afashwe BTN izabigarukaho cyane yatangiye gushakishwa.
Umurenge wa Muhima ni umwe mu mirenge yo mu gihugu ibarizwamo ba Malayika Murinzi benshi bafite umutima wo gufasha no kuba hafi abana batereranywe n'ababyeyi babo baba barabasize urugero nko muri uyu mwaka wa 2024 hamaze kubonekamo abana b'impinja bane batawe n'imiryango yabo barimo uwasanzwe mu gikarito yapfuye ku wa 11 Nzeri 2024 mu masaha y’igitondo mu Kagari ka Nyabugogo, mu Mudugudu wa Rwezangoro, munsi gato y’Ibitaro bya Muhima.
Dushimimana Elias BTN i Kigali