Umugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-22 12:19:26 Amakuru

Ku wa gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, Nibwo m u gihugu cya Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwakatiye igifungo cya burundu  umugabo witwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.

Ni umwanzuro wafashwe Perezida w’urwo rukiko ari nawe waburanishije urwo rubanza, witwa Ndeko Dastan, nyuma y’uko urukiko rwumvise abatangabuhamya batanu batandukanye aho umushinjacyaha muri urwo rubanza witwa Juma Kiparo, yasobanuye ko uwo Samwel Anthony yakoze icyo cyaha agikoreye aho atuye mu Mudugudu wa Shilima, mu Karere ka Kwimba, mu Ntara ya Mwanza.

Umwana wafashwe ku ngufu, amazina ye yagizwe ibanga, ariko ari mu rukiko yavuze ko yakorewe icyo cyaha, ubwo ubwo yari atumwe na nyina ku iduka hari icyo agiye kugura, maze arimo agaruka ahura n’uwo ukurikiranyweho icyaha cyo kumusambanya, aramukurubana amuryamisha hasi inyuma y’inzu ye, atangira kumukorera ibyamfurambi.

Samwel Anthony yagejejwe mu rukiko ku itariki 23 Kanama 2024, asomerwa imyirondoro ye n’ibyo ashinjwa. Anthony ngo yaburanye yemera ko icyo cyaha yagikoze, ariko asaba ko Urukiko rwamugabanyiriza igihano kuko agira indwara yo mu bihaha, kandi akaba afite umuryango atunze ugizwe n’umugore n’abana batanu hari n’umwe ufite ubumuga bw’ingingo, ndetse hakaba hari na murumuna we w’umurwayi asanzwe afasha, bityo gufungwa muri gereza bikaba byatuma asigira umugore we umutwaro uremereye wo kwita kuri uwo muryango wose.

Umushinjacyaha Juma Kiparo, yavuze ko icyaha Anthony yakoze cyo gusambanya umwana, gihanwa n’ingingo ya 130 n’iya 131 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Tanzania.

Related Post