Rusizi: Mu kidendezi cy'amazi y'amashyuza hasanzwe umugabo wapfuye bikekwa ko yishwe na Gaz

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-24 07:36:21 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Nibwo, mu kidendezi cy’amazi azwi nk’amashyuza giherereye mu Mudugudu wa Rukamba Akagari ka Mashyuza Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi, hasanzwe umurambo w'umugabo, bikekwa ko yishwe n’umwuka (gaz) uba muri aya mazi.
 
Amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera, yamenyekanye ubwo abaturage bajyaga mu isoko noneho bageze kuri iki cyuzi, babonamo umurambo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwajyanyeyo n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ahari uyu murambo, hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane icyibyihishe inyuma.

Yagize ati "Ikigaragara ni uko yaguyemo nimugoroba kuko umubiri wari watangiye kwangirika Ariya mazi abamo gaz hari aho bagera gaze ikabarusha imbaraga".

Gitifu Kimonyo yavuze ko icyo bamaze kumenya ku myirondoro ya nyakwigendera ari uko akomoka mu Mudugudu wa Kiboza, Akagari ka Kingwa mu murenge wa Gitambi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywe mu Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mu mezi abiri ashize nabwo hari umugabo wasanzwe muri iki kidendezi yapfuye. Bombi bikekwa ko bishwe na gaz yo ku mashyuza.

Ubuyobozi bumaze iminsi bubuza abaturage kwirinda kogera muri aya amazi. Ni mu gihe abaturage bakundira aya mazi ko abavura amavunane, imitsi n’izindi ndwara zirimo n’izo mu nda.

Related Post