Nyanza: Umugabo yatereye undi icyuma mu kabari ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-03 14:36:25 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024, Nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Nyamayaga, Akagari ka Shyira, mu Murenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza, yishe ateye icyuma umugabo bari bari gusangira inzoga mu kabari.

Amakuru BTN TV ifite, avuga ko ukekwaho kwica mugenzi witwa  Uwayisaba Jean de Dieu w’imyaka 27 ari Rukundo Eduard w’imyaka 35, ngo mbere bari babanje gusangirira mu kagari ka Kimirama mu Murenge wa Busoro baratahana ariko bageze mu kagari ka Shyira aho bari batuye ukekwa amutera icyuma ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye itangazamakuru ko ukekwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busoro aho ari mu maboko y’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe.

Polisi kandi irasaba abantu kwirinda ubusinzi kuko bugira ingaruka mbi kandi nyinshi harimo intandaro y’ibyaha bishobora kuvamo n’imfu.

Ikindi ni uko “Igihe abantu bagirana amakimbirane aho bari hose ntibikihereranwe, ni byiza kubimenyesha Polisi n’ubuyobozi hagakumirwa ubugizi bwa nabi butaraba.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi mu gihe iperereza kuri uru rupfu ryahise ritangira.

Mahoro Samson/BTN TV i Nyanza

Related Post