Abatuye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Nzige, bavuga ko aho batuye haramutse hakwirakwijwe utuzu turimo udukingirizo dutangwa kāubuntu byabafasha kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye zandurrira mu mibonano mpuzabitsina.
Nubwo udukingirizo tugurishwa mu nzu zitandukanye zihuriramo abantu benshi zirimo zigirishirizwamo imiti (pharmacy)ndetse tugatangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima, ntibibuza ko hari abadukenera bakatubura bityo bigatuma bishora mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakaba bakwandura indwara zitandukanye zirimo virusi itera Sida cyangwa se hakaba abaterwa inda zidateganyijwe nyuma yo kunanirwa kwifata.
Kubura kwatwo n'ibiciro bihanitse byatwo ni ikibazo gikomereye urubyiruko rutuye mu Kagari ka Akanzu mu Murenge wa Nzige, Aho bahamya ko bibagiraho ingaruka zikomeye igihe bananiwe kwifata gusa bakanavuga ko hongerewe uburyo bwo kutubona ku mafaranga make cyangwa ku buntu byatuma babasha guhangana n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.