Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2025, Nibwo Shakira Mbonabihita na Maitre Jador bamenyekanye ku rubuga rwa TikTok, basuye umukecuru witwa Muhimpundu Rose uherutse kugira ibyago, ucumbitse mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo maze bamuremera iby'agaciro birimo ibiribwa.
Ni urugendo bakoze nyuma y'inkuru iherutse gukorwa na Bplus TV ndetse na BTN TV, aho yagarukaga cyane ku buzima bushaririye uyu mukecuru w'imyaka 59 yagize nyuma yuko umukobwa we apfuye urupfu rutunguranye hanyuma akaba ariwe usigarana abana be babiri ni Umukobwa w'imyaka 2 n'amezi atatu n'uruhinja rw'umuhungu rufite ibyumweru bibiri.
Mu kiganiro ibi bitangazamakuru byagiranye na Muhimpundu Rose, yavugaga ko nyuma yo gusigarana aba bana, atigeze yoroherwa n'imibereho yabo kuko aho yajyaga ajya gukorera akazi( gukotera amatafari, kumesera abaturage no guhingira abandi) atongeye kujyayo kuko ntamuntu yari busigire abana ngo agende cyane ko ntawundi basanzwe babana.
Yagize ati" Umukobwa wanjye yafashwe aruka ibintu by'umukara ndetse bikanaca mu mazuru, namubaza icyo arwaye akansubiza ko ari indwara itavurizwa kwa muganga. Ubwo rero ngize ngo ndebe umujyanama w'ubuzima tugarutse dusanga byarangiye gusa duhita duhamagaza imbangikiragutaba mu kuhagera abaganga baramusuzuma ntungurwa nuko barebanye bakavuga ngo umutima we twawubuze maze bahita batumenyesha ko yarangije gushiramo umwuka."
Akomeza ati" Ubuyobozi bw'inzego zibanze bwahise buhagera, abo mu mudugudu wacu wa Kigugu ndetse n'abo mu Kagari ka Kamutwa, bamfasha kumushyingura nabo ndabashimira gusa ariko ubu navuga ko ntorohewe bitewe nuko inzara, amata y'umwana ndetse no kwishyura ikode ntibinyoroheye ubwo rero ndamutse mbonye abagiraneza nashima Imana nkuko mpora nyishima.
Uko Shakira Mbonabihita na Maitre Jador bamenye amakuru y'uyu mukecuru
Nyuma yuko aba bagiraneza bakurikiye inkuru y'uyu mukecuru kuri BTN TV, biyemeje kugira uruhare mu buzima bwe ndetse n'ubw'abana kuva ubwo biyemeza kumusura bamushyiriye impano zitandukanye zirimo ibiribwa bitandukanye, Matelas nini yo mu bwoko bwa Rwanda Form cyane ko yari asanzwe aryama ku kamatora gashaje kacikaguritse ariko bikamusaba kurundaho imyenda itandukanye, ibikoresho by'isuku birimo iby'abana, Amata, isukari,....
Mu kuhagera, ibi byamamare ku mbugankoranyambaga, basanze bategerejwe cyane n'abaturage ndetse n'abayobozi batandukanye bo mu mudugudu wa Kigugu n'Akagari ka Kamutwa maze babafasha gushyikiriza uyu mubyeyi ibyo bari bamuzaniye.
Uyu mugiraneza ukoresha amazina ya Shakira Mbonabihita ku rubuga rwa TikTok, Wasukaga amarira ateruye uru ruhinja rw'ibyumweru, yatangarije BTN TV na Bplus TV ko impamvu yashyizemo imbaraga zo kuza kubasura nyuma yo kubona inkuru yabanje, ari uko asanzwe akora ibikorwa byo gufasha ndetse ko aba bana basangiye amateka y'ubuzima kubera na nyina umubyara yapfuye ari kubyara.
Ati" Iyi nkuru nkimara kuyibona kuri BTN, nahise nshyiramo agakweto niyemeza kubasura dore ko aba bana dusangiye ubuzima kuko na mama wanjye yapfuye abyara ndetse ko igikorwa nk'iki kiba gikwiye kubera abandi urugero, abababaye bagakomeza gufashwa".
Maitre Jador nawe yavuze ko ufite umutima agomba gukora ibikorwa nk'ibi Shakira yakoze bidasabye ibya mirenge ndetse ko uru rugendo bakoze bakoze atari ubwa mbere ahubwo bazagaruka mu gihe cya vuba. Ati" Gufasha ntibisaba kuba ufite ibya mirenge, icyo ushoboye cyose uba ukwiye kugikora hakiri kare, ikindi turateganya kugaruka kumusura hari ibindi tumuzaniye".
Nyuma y'iki gikorwa, Muhimpundu abikuye ku mutima, yashimiye cyane ndetse asabira umugisha aba bagiraneza bamugaruriye urumuri mu mutima nyuma yuko yari atangiye kwicwa n'agahinda biturutse ku mibereho mibi yari yatangiye kubamo.
Ati" Sinzi uko nabashimira gusa Uwiteka wo mu Ijuru mpora nambaza abirebe, abampere umugisha kandi asubize akubye aho bakuye kubera ko ubuzima bwanjye bwongeye kuba bushya. bantunguye cyane uretse kwizera Imana sinarinzi ko ibi byambaho".
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamutwa, Uwizeyimana Solange, yaboneyeho gushimira aba bafashije uyu mubyeyi ndetse amwizeza ko nk'ubuyobozi bazakomeza kumuba hafi ku bufatanye n'abafatanyabikorwa. Ati" Mbere na mbere ndashimira cyane aba bagiraneza kuko ubufasha bahaye uyu mukecuru ni ingenzi cyane kuko buramufasha kuba neza kandi atekanye, natwe twari turi gukora ibishoboka byose ngo tumubonere abafatanyabikorwa ngo ubuzima bwe bukomeze bwisunike bityo rero turamwizeza gukomeza kumuba hafi".
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru
Amafoto:
?
Bugirande Roger Ngamije ubanza ibumoso(umuyobozi mu Mudugudu wa Kigugu), Gitifu wa Kamutwa, Uwizeyimana Solange (hagati), Shakila ateruye umwana na Maitre Jador (iburyo)
Abagize itsinda ryazanye na Shakira nyuma yo kuremera uyu mukecuru n'abana
Dushimimana Elias & Iradukunda Jeremie/BTN i Kigali