Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, atangaza ko iyi nkongi yatangiye yoroheje ariko umuriro uza kuba mwinshi, umukozi wo mu rugo atabaza inzego z’umutekano zihita zijya kuyizimya.
CP Habiyaremye avuga ko igisenge cyangiritse cyose n’ibintu byose byahiriye mu nzu, ariko ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima.
Ati “Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera, ibasha kuzimya iyi nzu no gutabara abana babiri bo muri urwo rugo hamwe n’umukozi”.
CP Habiyaremye avuga ko kugeza ubu iyo nkongi bikekwa ko yaturutse ku mashanyarazi, ubu bakaba barimo bakora iperereza ngo hamenyekane icyayiteye by’ukuri.
CP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abantu gutunga ibikoresho byagenewe kuzimya inkongi z’imiriro, bizwi nka ‘kizimyamwoto’, kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse.
Ikindi ni ukwirinda kujya bacomeka ibikoresho by’amashanyarazi igihe batarimo kubikoresha, birimo firigo, ipasi, televiziyo n’ibindi, ndetse bakajya bagenzura niba ntaho insinga z’amashanyarazi zitameze neza, kugira ngo bikosorwe bitarateza inkongi.