Sobanukirwa inyamaswa zirama kurusha abantu, Hari izirenza imyaka 300-Ubushakashatsi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-09 10:31:09 Ubukerarugendo

Ubusanzwe umuntu iyo agejeje ku myaka 80 kuri ubu bavuga ko akuze ugasanga hari abamutakarije icyizere cyo kubaho igihe kirekire noneho yageza ku myaka 100 bakavuga ko yaramye ku Isi mu gihe hari inyamaswa zibaho kugeza ku myaka isaga 15 na Magana.

Muri Sobanukirwa y'uyu munsi, hifashishijwe imbuga nyinshi zitandukanye, ibinyamakuru bitandukanye by'umwihariko ibikora ubushakashatsi ku mibereho y'ubuzima bw'ibiremwa bitandukanye, ikinyamakuru btnrwanda.com cyiyemeje kubagezaho icyegeranyo kigaruka ku nyamaswa zibaho igihe kirekire kurusha umuntu.

Inyamaswa zibaho igihe kirekire, ntagushidikanya ziba zifite ibizifasha kugira ngo zibashe kurama harimo no kuba zihagarara gukura mu gihe runaka bitewe n’ibizikikije.

Urubuga livescience.com, mu nkuru yarwo y'urutonde rw'inyamaswa zitura ku Isi igihe kirekire, rugaragaza ko inyinshi muri zo ziba hasi mu bujyakuzimu bw’inyanja nubwo hari ahousanga ubushakashatsi butagaragaza igihe gihamye kizwi izi nyamanswa ziba zaravukiye.

Uru ni urutonde rwa zimwe mu nyamaswa zibaho igihe kirekire kurusha izindi

Saltwater crocodiles: 120+ years old

Ingona za Saltwater crocodiles, zigaragara cyane mu Majyaruguru ya Australia mu Nyanja ya Pacific, aho ubushakashatsi bwazikoreweho bugaragaza ko zibaho igihe kirekire hagati y'imyaka 70-120.

Saltwater crocodile iteye ubwoba

Seychelles giant tortoise: 190+ years old

Seychelles giant tortoise: Utunyamasyo tunini cyane ku Isi tuzwi ni utwo muri Seychelles kuko mu bushakshatsi bwakozwe n'urubuga "livescience.com", bugaragaza ko ubuheruka gukorwa, bwagaragaje ko utu ari two tubaho igihe kirekire kuko tubaho imyaka iri hagati ya 80 na 190.

Muri Mutarama 2022, Kamwe mu muri utu tunyamasyo two mu bwoko bwa Seychelles giant tortoise kahimbwe izina rya Jonathan kari mu Majyepfo y'inyanja ya Atlantic, kaciye agahigo ko gushyirwa mu gitabo cya Guinness World Records nyuma yo gukorerwaho ubushakatsi bukerekana ko kamaze imyaka 190 kari ku Isi.

Urchins
Ku isonga haza Urchins: Ibi ni ibinyabuzima bitagira ingingo biba mu nyanja munsi y'amazi (marine invertebrates) bitwikiriwe n’amahwa byitwa ‘urchins’ bikunze kuboneka mu nyanja itukura. 

Urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko Urchins iziba mu nyanja itukura zo muri Washington na Alaska zikunze kuba mu mazi yegereye ubutaka zikarya ibimera byo mu nyanja ndetse ko zikura buhoro cyane hamwe na hamwe zigashobora kubaho ibinyejana mu gihe zidahuye n’izindi nyamaswa zizirya, indwara cyangwa abarobyi bityo bigatuma zibaho imyaka hagati ya 100 na 200.

Ifi nini yo mu bwoko bwa Baleine(Shark)

Iyi fi izwiho kuba ari cyo kinyamabere gitangaje kibaho igihe kirekire kiri hagati y'imyaka hagati ya 100 na 200.  Baleine ni Ifi nini iteye ubwoba bitewe n'ingano yayo kuko hari izigira metero zisaga 15 cyane cyane iz'ingore zishobora kugira metero 16 z’uburebure, mbese ikaba ireshya na bisi ebyiri zifatanye kandi igapima toni zigera kuri 80.

Ikunze kuba ifite umubiri wirabura, rimwe na rimwe ikagira utubara tw’igitare ku nda. Ifite igihanga kinini, kingana na kimwe cya kane cy’uburebure bwayo bwose nkuko urubuga jw.org rubitangaza.

Kuba Baleine igira akanyangingo kitwa ERCC1 gafasha gukiza akaremangingo fatizo (DNA) iyo kangiritse. Ibi biyirinda indwara nyinshi nka kanseri. Igira n’akandi kanyangingo kitwa PCNA kayifasha kugabanya umuvuduko isazamo nkuko ubushakashatsi bwakozwe na National Institutes of Health(https://www.ncbi.nlm.nih.gov ) bubigaragaza.

Ifi yo mu bwoko bwa Rougheye

Iyi fi yitwa Rougheye Rockfish mu Cyongereza ni yo fi ibaho igihe kirekire kigera ku myaka 205 nk’uko ishami rishinzwe amafi n’inyamaswa zo mu ishyamba rya Washington (Washington Department of Fish and Wildlife).

Aya mafi asa n’iroza cyangwa igitaka aba mu nyanja ya Pacific, afite uburebure bya santimetero 97 akaba arya andi mafi mato mato. Muri 2021 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwitwa science buvuga ko iyi fi ifite ubushobozi bwo gukosora akaremangingo fatizo kayo bigatuma ibaho igihe kirekire.

Ifi yo mu bwoko bwa Greenland shark: 272+  years old

Iyi fi iri mu bwoko bwa Greenland shark, Ni ifi nini kandi iteye ubwoba ku Isi bigendanye n'ingano yayo n'imyaka ibahoi. boneka mu nyanja ya Arctic no mu nyanja ya Atlantic ya ruguru. Ifite uburebure bwa metero zirenga 7, ibeshejweho no kurya andi mafi mato n’ibimera biba mu nyanja nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi cya St. Lawrence shark observatory cyo muri Canada kibivuga.

Muri 2016 ubushakashatsi kuri iyi fi ya GreenLand Shark buvuga ko ubu bwoko bw’amafi bubaho kugera ku myaka 272. Iyagaragaye ifite imyaka myinshi yari ifite imyaka 392 ariko ikaba yanarenga kugeza ku myaka 572.

Related Post