Musanze: Abaturage bararira ayo kwarika kubera umuhanda ukomeje kubateza ibihombo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-03 12:43:01 Ubukungu

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias


Abaturage bakoresha umuhanda wo mu mujyi wa karere ka Musanze wubatswe mu mapave y’amakoro baravuga ko babangamiwe n’uburyo uwo muhanda ugenda wangirika mu buryo bukomeye cyane bikaba biteza impanuka za hato na hato.  

Ni umuhanda wubatse mu murenge wa Muhoza akagali ka Ruhengeri uturuka mu gace ka Nyamagumba werekeza ahitwa kuri Kalisimbi ukomeje guteza inkeke abaturage batandukanye bahaturiye kandi bawukoresha ndetse noabo mu mu nkengero zawo.  

Bamwe muri aba baturage biganjemo abakoresha ibinyabiziga bawukoresha, Babwiye BTN TV ko kuba uyu muhanda warangiritse mu buryo bukomeye bibabangamira cyane kuko ukunda guteza impanuka rimwe na rimwe ibinyabiziga byabo bikangirika ku buryo buteye agahinda .

Uyu muhanda umaze igihe kitari gito wangiritse bivugwa ko ukomeje guteza igihombo kitari gito cyane abawukoresha kuko hari igihe usanga ibicuruzwa biba biri ku binyabiziga bihangirikira.

Aba baturage barasaba inzego zibishinzwe ko uyu muhanda wasanwa mu buryo bwihuse kugirango ureke gukomeza guteza ibibazo no kwangirika kandi wabafashaga kwiteza imbere.

Mbere yuko iyi nkuru itunganywa, BTN yagerageje kubaza ubuyobozi bw’akarere ka Musanze niba iki kibazo bakizi n’icyo bateganya kugikoraho ntibyayikundira kuko inshuro zirenze imwe(Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru) yagerageje kuvugisha umuyobozi w’ akarere wungirije w’ agateganyo, BIZIMANA Hamiss ku murongo wa telefoni atangaza ko ntamwanya afite wo kugira icyo abivugaho kuko yari atwaye ikinyabiziga no mu butumwa bugufi twamwoherereje ntiyagira icyo asubiza.

Igihe icyo aricyo cyose ubuyobozi buzaba bwagize bicyo butangaza tuzabibagezaho mu nkuru zacu ziri imbere

Ni inkuru ya Gaston NIREMBERE/BTN TV i Musanze

Related Post