Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwulire bahangayikishijwe cyane n'abana bavuye mu ishuri bakaba inzererezi.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN mu mpera z'icyumweru gishize ku wa 14 Ukwakira 2023, bavuze ko hashize igihe kinini batakira iki kibazo cy'abana bavuye mu ishuri inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo ionzego zibanze n'utugari.
Bakomeza bavuga ko kuva mu ishuri kwabo akenshi biterwa n'impamvu zitandukanye zirimo iz'ubushobozi buke, imyumvire y'ababyeyi, kunanirana kw'abana bashyira imbere amafaranga bakareka kwiga ndetse no guterera agati mu ryinyo kw'abayobozi badakurikirana ngo bamenye imibereho y'abo bana n'igituma bava mu ishuri.
Iyo ugeze mu duce dutandukanye byu mwihariko utwo mu midugudu igize akagari ka Ntunga mu gihe cyangwa masaha yo kwiga utungurwa no kubona baho cyane cyane abari munsi y'imyaka 15 batembera ntasuku abandi bakora imirimo y'ingufu.
Umwe mu baturage bahatuye utarifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara ku mpamvu z'umutekano yabwiye umunyamakuru wa BTN ko iyo bitegereje iterambere ry'urubyiruko rwaho nko mu myaka irimbere baribura bitewe nuko umubare mwinshi w'abana bahatuye usanga hari abatiga.
Yagize ati " Iterambere ry'aba bana mu myaka iri mbere biragoye kuribona batarigeze biga".
Umunyamakuru yagerageje kubaza uwo muturage niba imirimo yaho bakora ubwo batiga itabafasha kwiteza imbere no kuzamura iterambere ry'aho batuye maze amusubiza ko bigoye bitewe nuko imirimo ihari batabasha kuyibyaza umusaruro bakiri bato, urugero n'inkakazi gahari nk'ako mu nganda , guhonda amabuye mu birombe no kwikorera imizigo mu isoko rya Ntunga.
Akomeza ati" Ni akahe kazi umwana muto yakora kakamuteza imbere atarigeze yiga dore ko ntamasambu akiriho ngo bazayahabwe cyangwa ngo bagabirwe inka? ahubwo ko bazaguduka imigongo kubera akazi bakora kagoye ko mu mabuye, mu isoko no kurera abana bo mungo".
Ku rundi ruhande abo mu nzego zibanze bagaragaza ko aba bana bahangayikishije cyane kandi ko bakora ibishoboka byose ngo iki kibazo gicike ariko bakanavuga ko ntabushobozi bafite uretse kugitangira amakuru mu nzego zisumbuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwulire, Mr. Zamu Daniel mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni , yahamije ayamakuru avuga ko iki kibazo batangiye kukivugutira umuti bahereye mu bukangurambaga buherutse kuba muri uyu murenge.
Agira ati" Iki kibazo turakizi kandi twatangiye kugishakira igisubizo. Hari ubukangurambaga duherutse gukora bukangurira ababyeyi gusubiza abana mu ishuri no kurwanya amakimbirane mu miryango akenshi ituma hari abana bava mu ishuri".
Akomeza ati" Dufite urutonde rw'imiryango igera kuri Mirongo Itatu(30) ifite abana bavuye mu ishuri ariko bamwe muri bo basubiye kwiga, Turasaba umubyeyi wese kujyana umwana we ku ishuri cyane ko ntakiguzi kinini bisaba, byaroroshye".
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi bosi kujya batangira amakuru ku gihe ndetse anasaba inzego zibanze zidatanga amakuru y'abana batiga kandi aribo hazaza h'igihugu.
Ubundi mu myaka nk'Icumi itambutse wasangaga umubare munini ugize urubyiruko rutuye mu mirenge yo mu karere ka Rwamagana nka Mwulire, Musha, Munyiginya na Gahengeri ari uw'abatiga bitewe n'imwe mu mirimo yahakorerwaga.
Icyatumaga abiga ari bake ugereranyije n'ahandi nuko iyi mirenge yavuzwe haruguru yakundaga gukorerwamo imirimo itanga amafaranga mu buryo bwihuse nk'ayavaga mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro( i Musha na Ntunga), mu birombe by'amabuye yubakishwa( i Bicumbi,..).
Gusa bitewe nuko inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'abaturage bahagurutse bakarwanya ubucuruzi bwa magendu bw'amabuye y'agaciro buri mu byatumaga abana bareka ishuri, byatumye umubare w'abarekaga kwiga ugabanyuka nubwo iki kibazo kigihari.
Tukwibutse ko uyu murenge wa Mwulire ugizwe n'utugari( Ntunga, Busenyi, Mwulire na Bicumbi) ukaba ufite ibigo birenga bine by'amashuri ya Leta).
Igihe iki kibazo gikomeje guteza inkeke kizaba cyavugutiwe umuti tuzabitangaza mu nkuru zikurikira.