Imyaka 4 irashize Safi Madiba akoze ubukwe! Ibyaranze urukundo rwa Safi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-01 09:26:52 Imyidagaduro

Umuhanzi wo mu njyana ya R&B wahoze mu itsinda rya Urban Boys, Safi Madiba biravugwa ko ashobora kongera gukora ubukwe ku nshuro ya Kabiri, nyuma y'uko uwo bashakanye ashyingiranywe akishakanira n'undi mugabo.


Niyibikora Safi wamamaye ku izina rya Safi Madiba, ni umwe mu bahanzi bafite impano mu Rwanda bagiye bavugwaho inkuru z'urukundo zitandukanye ariko izazamuye amarangamutima ya benshi ni inkuru yavugaga ko we na Jeanne d'Arc Ingabire Butera( Knowless) baba bari mu rukundo kandi bitegura kurushingana gusa bikaza kurangira aba bose batandukanye dore ko uyu muhanzikazi yahise ashyingiranywa n'undi mugabo.


Nyuma y'imyaka mike aba bombi batandukanye abakunzi b'imyidagaduro, binyuze mu biganiro, inkuru byatambukaga ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru baje gutungurwa nuko uyu muhanzi, Safi yaba ari mu rukundo n'undi mugore umurusha imyaka y'ubukure witwa Niyonizera Judith.


Uru rukundo ntirwigeze rurambirana kuko muri 2017 hagati abantu bahise bakira inkuru nziza kuri bamwe ko uyu muhanzi yaba agiye gukorana ubukwe n'uyu Niyonizera Judith wavugwagaho amafaranga menshi dore ko yari atuye muri Canada.


Ku wa 1 Ukwakira 2017, Nibwo Safi na Niyonizera bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.

Nyuma yaho gato mu ntangiriro za 2020, Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we.


Uru rugendo rwa Safi rwaje gukurikirwa n'amagambo yasaga nkaho arangisha uyu muhanzi kuko ngo Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).


Umuhanzi wahogoje abatari bake kubera ijwi ryiza ritari irihimbano, nyuma byaje gutangazwa ko atakiri mu rukundo na Judith babanaga nk'umugore n'umugabo ariko hakaba n'abavugaga ko urukundo rwabo rwari rushingiye ku mafaranga gusa bitewe nuko uyu muhanzi yari akiri muto ugereranyije n'umugore we.


Icyo gihe byakomeje kuvugwa ko batandukanye ariko aba bombi bakagenda babihakana n’ubwo nyuma Judithe yaje kubyemeza ubwo nyuma y’uko batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko,muri Mata 2023 nk’uko byemejwe na Me Bayisabe Irene wari wiyambajwe n’uyu mugore mu gushaka gatanya.


Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Judith Niyonizera yasangije abamukurikira amafoto y’igihe yambikwaga impeta n’undi musore bitegura kurushingana.

Ati “Kuri iyi sabukuru yanjye, ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana, uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije nibiri imbere.”

Cyakora andi makuru BTN ikesha ikinyamakuru Umuryango avuga ko uyu muhanzi yaba agiye kongera gushaka nyuma yuko urugo rwe rusenyutse.

Amakuru ahari ni uko Safi ashobora kongera kwishumbusha vuba aha agakora ubukwe bwa kabiri n’undi mukobwa, cyane ko Judith barushinze yishakiye undi.

Safi Madiba ubu asigaye atuye mu gihugu cya Canada, akaba aherutse guhana gatanya na Judith Niyonizera bakoze ubukwe muri 2017.

Niyibikora Safi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Day by Day yakoranye na Niyo D, Remember me, Fame n'izindi,..

Related Post