Rema yaciye agahigo aba Umunyafurika wa mbere uririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-01 10:13:06 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, Ubwo muri Théâtre du Châtelet i Paris hatangwaga ibihembo na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye hagaragayemo umuhanzi ukomoka muri Nigeria wasusurutsaga abitabiriye ibiroryo byatangirirwagamo Ballon d'Or.

Divine Ikibor wamamaye nka Rema w’imyaka 23 y’amavuko, yanditse aya mateka nyuma yo kuririmba mu birori byo gutanga Ballon d’Or 2023, byabereye i Paris mu Bufaransa,

Uyu muhanzi ubwo yaririmbaga indirimbo imaze gukora amateka hirya no hino ku isi yise ‘Calm Down’ yahagurukije abari muri ibyo birori.

Uyu muhanzi aherutse kwegukana ibihembo bibiri muri Trace Awards and Festival byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Ibyo bihembo birimo icya ‘Best Global Africa Artist’ n’icya ‘Song of the year’ byose abikesheje indirimbo Calm Down.

Rema aherutse gushyira hanze EP (Extended Play) yise ‘Ravage’, nayo ni kimwe mu bihamya ko uyu mwaka ukomeje kumuhira. Ikinyamakuru The Vanguard kivuga ko nyuma y’iminsi mike amaze kuyishyira hanze ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2023, kugeza ubu iri ku ntonde zitandukanye z’imiziki mu bihugu birenga 50.

Rema si we munyafurika ukoze amateka yo kuri urwo rwego gusa, dore ko mugenzi we bavuka hamwe muri Nigeria, Burna Boy aherutse guca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Afurika wataramiye abitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, wahuje Man City na Inter Milan mu ijoro ryo wo ku ya 10 Kamena 2023.

Related Post