Ibya Shaddyboo n’umukunzi we byajemo kidobya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-03 06:22:17 Imyidagaduro

Nubwo ntanumwe mu bavugwa ko batandukanye urabyemeza, biravugwa ko Urukundo rwa Shaddyboo n’umusore utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot  rwashyizweho akadomo.

Amakuru ari gucaracara mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga, aravuga ko Shaddyboo n’uyu musore w’Umunyarwanda ariko utuye muri Kenya kugeza ubu nta n’umwe ukurikira undi kuri Instagram n’ahandi bakunda gutangira ‘Show’.

Mu minsi yashize byu mwihariko ku mbugankoranyambaga z'aba baombi, Manzi n’uyu mugore w’abana babiri ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo ariko kugeza ubu nta n’umwe ukigira icyo atangaza kuri mugenzi we.

Aba bombi kandi bamaze gusiba ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo babwiranaga mu bihe bitandukanye.

Muri Gicurasi 2022 nibwo Shaddyboo yatangaje ko afite umukunzi yihebeye ngo bari bamaze imyaka isaga itandatu ari inshuti z’akadasohoka.

Icyo gihe yagize ati “Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye.”

Nakwibutsa ko mu mpera z’umwaka wa 2022 Shaddyboo yari yerekanywe mu muryango w’umukunzi we.


Related Post