Kenya: Abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-04 09:51:01 Amakuru

Mu rusengero rw’itorero ryitwa ‘African B’ ruri mu gace kitwa Ongata Rongai, Kajiado ya ruguru muri Kenya, hafatiwe abagabo babiri bari bafite imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye.

Aya makuru yamenyekanye ubwo abaturage babwiraga ubuyobozi ko ibyo bintu biri mu rusengero rw’itorero ryitwa ‘African B’, Polisi igiye ihita isanga barimo kubaga ihene.

Komiseri wa Polisi wungirije wa Kajiado ya ruguru, James Taari, yatangaje ko ubwo hakorwaga umukwabu wo gusaka muri urwo rusengero, abapolisi babonye imifuka 26 y’urumogi ifite agaciro ka Miliyoni 6 z’Amashilingi ya Kenya, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe.

James Taari yagize ati “Uru si urusengero, ahubwo ni indiri y’amabandi. Abayobozi b’iri dini bazasabwa gusubiza ibibazo runaka. Turakeka ko bajyaga barugurisha mu rubyiruko rwo muri kano gace”.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru byihuse, kugira ngo Polisi isenye udutsiko tw’amabandi aho twaba turi hose.

Ati “Ntimuzaterwe ubwoba n’amabandi, igihe mubonye ibintu nk’ibi mujye muhita mutanga amakuru vuba bishoboka”.

Nyuma yo gufata abo bagabo babiri, uwari ayoboye ako gatsiko k’abajura ndetse n’abandi bari kumwe, bo ngo bahise biruka baracika nkuko ikinyamakuru Taifa Leo kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Gusa bamwe mu baturage, batangaje ko hari ibintu biteye urujijo byakomeje gukorerwa muri urwo rusengero, na Polisi ishinjwa kuba yarakiraga ruswa.

Umwe muri abo baturage utavuzwe amazina yavuze ko hari ibintu biteye urujijo byakomeje kubera muri uru rusengero, polisi na yo igahabwa ruswa yo kutagira icyo ibikoraho. Hari amamodoka agezweho ajya ahaza mu masaha akuze y’ijoro.

Kugeza aafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ongata Rongai, mu gihe bategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Related Post