Jali: Umugabo ufite ubumuga bw'ingingo aratabariza abana be yasigiwe n'umugore we wishakiye undi mugabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-20 07:38:55 Amakuru

Umugabo witwa Dusabimana Walduni ufite ubumuga, utuye mu Mudugudu wa Kigarama akagari ka Nkusi, mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, aratabaza abagiraneza barimo Leta kumufasha bitewe n'imibereho mibi abanyemo n'abana be batatu yasigiwe n'umugore we bashakanye.

Uyu mubyeyi usanzwe ukora umwuga wo gukanika ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga birimo amatelefoni, akorera ku iseta iri imbere y'isoko rya Rubingo, nubwo aba yicaye mu igare ry'abamugaye, avuga ko agorwa cyane n'imibereho itoroshye n'inkomoko y'abwo n'ingaruka bikomeje kumugiraho nkuko aherutse kubitangariza Bplus TV 

Yagize ati" Wa munyamakuru aha umbona ndababaye cyane ndetse n'abana banjye babayeho batishimye ku bera ubuzima bukakaye turimo. Abana banjye hari ubwo bava ku ishuri bakaburara baba batagiye ku ishuri bakabwirirwa kuko uburibwe mfite buturuka kuri ubu bumuga".


Uyu mugabo yakomeje atangariza Bplus TV ko ikibazo cye cyabaye ingutu nyuma yuko umugore we amutanye abana babyaranye akajya gushakana n'undi mugabo kubera kutihanganira ubuzima bubi umuryango we wari ubayemo.


Iki kibazo kandi Dusabimana avuga ko ubuyobozi bukizi ari naho ashingiraho asaba inkunga Leta irimo umusarani wifashwishwa n'abafite ubumuga nubwo hari inkunga yigeze guhabwa  y'amafaranga Ibihumbi 100 Frw.

Akomeza ati" Ikibazo cyanjye nakigejeje mu buyobozi yaba kuva ku mudugudu kugeza ku murenge cyakora hari inkunga nigeze guhabwa y'Ibihumbi 100 Frw yo gutangiza umushinga ariko ntiyigeze imfasha ibibazo byose none ubu hari byinshi nkyisaba birimo umusarani wanjye nkoresha nyuma yuko wangiritse".

Iki kibazo kandi kinagarukwaho n'umuturanyi we witwa Mudenge Theogene aho avuga ko Dusabimana akwiye gufashwa kuko ubuzima abanyemo n'abana be buteye agahinda.

Ati" Uyu mugabo nafashwe rwose kuko ubuzima abanyemo n'abana be ntibworoshye na gato. Ntakarima ko guhingamo mbese ntakindi kintu afite yabyazamo amafaranga uretse aha hantu yirirwa ashakisha kandi nabwo hari igihe atabona n'umuha 500 Frw".


Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali agaruka kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko Nubwo umuturage yahabwa inkunga ntibivuze ko akwiye gukurwaho amaboko n'ubuyobozi ariko nanone avuga ko atagomba gufashwa buri gihe bitewe nuko hari n'abandi baba bakeneye ubufasha.

Agira ati" Nibyo koko niba uwo muturage yarahawe inkunga igakoreshwa ntibisobanuye ko yakurwaho amaboko n'ubuyobozi niyo mpamvu ikibazo yaba afite agomba kugishyikiriza ubuyovbozi bw'inzego zibanze kuko nabo dukorana umunsi ku munsi. Umuturage utishoboye nawe aba agomba kwishakamo igisubizo".

Related Post