Nyamasheke: Abanyeshuri babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-19 20:34:08 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri biga ku ishuri ryigenga rya St Mathews ishami rya Ntendezi babiri bahita bitaba Imana abandi barakomereka. 

Umwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba witwa Niyitegeka Steven wari ku muhanda yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ko yatewe n’uko imodoka yacitse feri ikagonga umunyonzi imuturutse inyuma igahita irenga umuhanda ikagwa mu mugezi wa Cyongoroka.

Ati “Imugonze inyuma iramusunika ihita yibarangura igwa hepfo mu mugezi”.

Ndaribumbye Alfred, yavuze ko yahageze imodoka imaze kugwa mu mugezi we na bagenzi be baterura abana bari bagiye bagwa mu mugezi, n’abo imodoka yasize mu nzira yibarangura.

Ati “Twagiye tubashyira mu modoka zibajyana kwa muganga hari abapfuye n’abandi bakomeretse cyane. Mbese ni impanuka idasanzwe”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami ry'umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi ku murongo wa telefoni yahamirije BTN iby'iyi mpanuka aho yavuze ko iyi modoka yatewe nuko umushoferi yikanze igare bari mu cyerekezo kimwe bituma imodoka yibirindura.

Yagize ati " Nibyo koko iyo mpanuka yabaye ahagana sa 03h35' pm kuri uyu wa Kane, yatewe nuko umushoferi yikanze igare bari mu cyerekezo kimwe bituma atana imodoka iribirindura abanyeshuri 2 bahita bapfa mu gihe abanyeshuri 32 bahise bakomereka bajyanywa mu Bitaro bya Bushenge kwitanwaho".

SP Kayigi wihanganishije imiryango ya ba nyakwigendera, yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga kwigengeserera birinda icyabarangaza cyangwa icyateza impanuka.



Amafoto: Igihe

Related Post