Kenya: Itsinda rya Sauti Sol ryatandukanye Nyuma y’imyaka 17 rivutse

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-06 06:06:52 Imyidagaduro

Abakunzi ba muzika byu mwihariko ab'itsinda rya Sauti Sol batunguwe no kumva abagize iritsinda ritandukana nyuma y'imyka 17 rivutse.

Ubwo bari hafi gusoza ibitaramo byari byiswe ‘Sol Fest’ byabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya ku wa 02 no ku wa 04 Ugushyingo 2023, Umuraperi w’Umunya-Kenya, Nyashinski yaratunguranye asubiramo amagambo agira ati “Long Live Sauti Sol’’ asobanuye mu kinyarwanda ati “Ramba Sauti Sol’’.

Aya magambo yatumye abakunzi b’iri tsinda batashakaga ko ritandukana bavuza akaruru bagaragaza ko rizabahora ku mutima.

Muri iki gitaramo gisoza iserukiramuco ‘Sol Fest’ cyabaye ku wa Gatandatu, Bien Baraza wari mu nkingi za mwamba za Sauti Sol, yavuze ko bari bamaze imyaka 17 bitoza uko bazitwara. Ati “Twitoje imyaka 17 twitegura iki gitaramo cyacu cya nyuma.’’

Muri Gicurasi 2023, nibwo Sauti Sol yari yatangaje ko igiye gutandukana. Iri tsinda ryabitangaje ribinyujije mu itangazo ryashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo ryashimiraga abafana babaye hafi iri tsinda mu gihe cyose ryari rimaze rikora umuziki, rikagaragaza ko Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Savara Mudigi bari barigize buri wese agiye kwita ku mishinga ireba ahazaza he, bakazakomeza gukorana bya hafi nk’inshuti ndetse n’abantu bari bahuriye mu bushabitsi.

Abagize iri tsinda bari bamaze igihe buri wese yirwanaho ndetse bamwe bari baratangiye gushyira hanze ibihangano.

Sauti Sol ni itsinda ry’Abanya-Kenya rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Willis Austin Chimano na Polycarp Otieno wacurangaga guitar. Ryari rimaze kubaka ibigwi dore ko ryatangiye umuziki mu 2005.

Ryakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, ‘Live and Die in Africa’, ‘Nerea’, ‘Isabella’, ‘Shake Yo Bam Bam’ n’izindi.

Sauti Sol yubakiye ubwamamare ku njyana ya Afro-Pop yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Mu gihe bamaze mu muziki bakoranye inzu z’umuziki zikomeye nka Penya Africa, Sauti Sol Entertainment, Sushiraw, The Music Industry CC n’abandi.

Bahataniye ibihembo bikomeye nka MTV Europe Music Award, MTV Africa Music Award n’abandi. Bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Extravaganza’, ‘Kuliko Jana’, ‘Short N Sweet’, ’Suzanna’ n’izindi.

Related Post