California: Tupac Shakur wishwe arashwe yitiriwe umuhanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-06 13:51:05 Imyidagaduro

Nyuma y'imyaka 27 yishwe arashwe, Umuraperi w'icyamamare ku Isi , Tupac Amaru Shakur,  yitiriwe umuhanda uri mu mujyi wa Oakland, muri Leta ya California.

Uyu muhanda uri mu gace nyakwigendera Tupac ufatwa nk’umwami w’injyana ya hip-hop yari atuyemo mu myaka ya 1990.

Tupac yari afite amateka muri uyu mujyi cyane ko ari ho asa n’uwatangiriye urugendo rwe muri muzika, ndetse muri Oakland ni ho yandikiye album ye ya mbere yise 2Pacalypse Now, yashyize hanze tariki 12 Ugushyingo 1991.

Mushiki wa Tupac, Sekyiwa “Set” Shakur, yavuze ko iki gikorwa yizeye adashidikanya ko aho aherereye hose cyamushimishije kuko yahoze kuva na kera aharanira amahoro n’iterambere mu muryango mugari w’abatuye muri Oakland.

Caroll Fife, umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Oakland, ndetse akaba ari no mu bashyigikiye iki gitekerezo, yavuze ko ibyo Tupac yaharaniye na bo ari byo bashyize mu bikorwa.

Ati: “Cyo kimwe n’ibintu byatumye Tupac aba uwo yari we, icyo yarwaniraga ndetse no guharanira iterambere rye binyuze muri muzika, uyu munsi natwe ni cyo turwanira.”

Tupac muri Oakland, afatwa nk’umuntu wagiye aharanira ko uyu mujyi utera imbere, ukagira udushya ndetse banamufataga nk’intangarugero utaratinyaga kuvugira abaturage bakamubonamo nk’umuyobozi.

Mu gihe Tupac yahabwaga icyubahiro muri Oakland, kugeza ubu hatangiye urubanza ku iraswa rye, ruregwamo Duane “Keffe D” Davis ukurikiranyweho icyaha cyo guhitana uyu muraperi.

Gusa mu minsi micye ishize, ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press byatangaje ko Davis yahakanye icyaha cyo kwica arashe uyu muraperi w’icyamamare.

Muri Nyakanga 2023 nibwo Polisi ya Las Vegas yatangaje ko yasatse urugo rw’umuntu itahise itangaza amazina, gusa ivuga ko afite aho ahuriye n’urupfu rwa Tupac.

Tupac Shakur yarashwe yicaye imbere mu modoka y’umukara ya BMW ndetse icyo gihe yari kumwe na Marion “Suge” Knight, umuyobozi wa Death Row Records. Uyu muraperi yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi itandatu arashwe.

Related Post